Imenye icon

Imenye

KayKen Ltd
Free
1,000+ downloads

About Imenye

Ikaze kuri Imenye.

Imenye iragufasha kubona amakuru yizewe ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere atandukanye ndetse unasubizwe ku bibazo wibaza ku buzima bw'imyororokere.

Ibyo ubasha gukora ukoresheje Program Imenye

- Iragufasha kubara ukwezi kw'imihango: ntakundi guhangayika,cyangwa se kugira impungenge zo gutungurwa no kujya mu mihango utari ubyiteguye kuko ukoresheje Imenye ugashyiramo itariki waboneyeho imihango iheruka ikwibutsa igihe uzaba ugiye kongera kujya mu mihango

- Iraguha amakuru y'ubuzima bw'imyororokere ajyanye ni igihe ugezemo: igihe wahisemo kubara ukwezi kw'imihango ukoresheje Imenye,uko ukwezi kwawe kugenda guhindagurika Imenye irakumenyesha igihe ugezemo ndetse iguhe n'ubutumwa bw'uburyo ugomba kwitwara muri icyo gihe.

Urugero:Niba ugeze mu gihe ushobora kujya mu mihango,irakwibutsa ko ugiye kujya mu mihango ube wakwibuka kwitwaza ibikoresho byagufasha uramutse uyigiyemo igihe ugiye k'urugendo.

- Iguha uruganiriro rw'ibanga aho ubasha kuba wabaza,waganira n'inzobere mu buzima bw'imyororokere ku bibazo waba wibaza bigiye bitandukanye ku buzima bw'imyororokere

Niba uri Inzobere mu buzima bw'imyororokere,Ikigo kigenga cyangwa icya leta nawe iyi program wagiraho uruhare,uti gute?

Nk'ubifitiye ubushobozi,wabyigiye cyangwa ufata ibyemezo birebana n'ubuzima ugira uruhare aho uhabwa Konti kuri Imenye maze ukajya usangiza amakuru y'ubuzima bw'imyororokere ku rubuga,waba uri Inzobere ukaba wanatanga ubuvuzi kubabukeneye.


Ufite ikibazo cyangwa Igitekerezo twandikire kuri imenyeapp@gmail.com

Twimenye kandi turinde Ubuzima.

More from KayKen Ltd